Perezida Gatti Santana yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye ijambo ku byerekeranye n’aho imirimo ya IRMCT igeze
Uyu munsi, i New York, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi) raporo ya 22 ku bikorwa bya IRMCT.
Perezida Gatti Santana yatangiye ijambo rye yibutsa icyemezo kidasanzwe Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yafashe, muri Gicurasi 1993, cyo gushyiraho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY), “cyashimangiye ihame ko ubuyobozi bugomba kugendera ku mategeko kandi kiburira abantu bo mu bindi bihugu ko kunyuranya n’Amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara bitazihanganirwa ndetse ko, igikomeye kurushaho, bagomba kujya babihanirwa”. Perezida yibukije ko urubanza rwa Jovica Stanišić na Franko Simatović, Urugereko rw’Ubujurire ruherutse gusoma, rwasoje urugendo rutoroshye rwa TPIY, kubera ko imanza z’abantu 161 urwo Rukiko rwakoreye Inyandiko z’ibirego zimaze gusozwa.
Ku byerekeranye n’urubanza ruregwamo Félicien Kabuga rugikomeza, Prezida Gatti Santana yavuze ku Cyemezo Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwafashe ku itariki ya 6 Kamena, aho, ku bwiganze bw’amajwi y’Abacamanza, rwafashe umwanzuro uvuga ko kubera ikibazo cy’ubuzima butameze neza Uregwa adafite ubushobozi bwo kuburanishwa kandi ko bisa n’aho atazijajara, ariko kandi rukemeza ko ruzakomeza iburanisha mu rwego “rw’ubundi buryo bwerekeranye no gusuzuma ibyabaye”. Yavuze ko hitezwe ko iki Cyemezo kizajuririrwa.
Mu bindi yavuzeho, Perezida, yashimye cyane akazi gakorwa n’Ibiro bya Porokireri n’ikipe ye y’abapererezi bashinzwe gushakisha abantu bahunze ubutabera batarafatwa, avuga ko kuba Fulgence Kayishema aheruka gufatirwa muri Afurika y’Epfo “ari ubutumwa busobanutse bwibutsa ko, na nyuma y’iyi myaka yose, bigishoboka ko ubutabera bwatangwa […].” Ku rundi ruhande, Perezida yavuze ko IRMCT ari yo izaba ishinzwe ibyerekeranye no kugenzura iburanishwa ry’urubanza rwa Kayisema mu Rwanda kandi avuga ko yizeye ubushobozi u Rwanda rukomeje kugaragaza mu kuburanisha mu buryo bunoze imanza zerekeranye n’ibyaha mpuzamahanga.
Perezida Gatti Santana yakomeje avuga ku mbogamizi eshatu Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ikwiye kwitaho no gutangaho ubufasha mu buryo bwihutirwa, iya mbere ikaba yerekeranye n’irangizwa ry’ibihano. Muri urwo rwego, yashimiye byimazeyo ibihugu 13 birangirizwamo ibihano, bityo bikaba birimo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za IRMCT, ariko avuga ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bidafatanya izo nshingano mu buryo bungana. Byongeye kandi, bitewe n’ubushobozi buke bwa bimwe mu bihugu bwo gushyira mu bikorwa ibihano by’igifungo birebire, hari bamwe mu bantu bahamijwe ibyaha baherutse kugarurwa muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye i Lahe, ibyo bikaba bifite ingaruka kuri IRMCT kimwe no ku Gihugu cy’u Buholandi kiyicumbikiye.
Ku birebana n’imbogamizi ya kabiri, yerekeranye n’abantu Urukiko rwemeje ko ari abere n’abandi bafunguwe bimuriwe muri Repubulika ya Niger mu Ukuboza 2021, Perezida Gatti Santana yashimangiye ko IRMCT idafite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo yonyine bityo asaba Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi “kuzirikana ko uko ibintu byifashe ubu bidakwiye kwihanganirwa na gato”.
Hanyuma, Perezida Gatti Santana yashimangiye ko bishoboka ko muri iki gihe imbogamizi ikomeye cyane yugarije IRMCT ari ibikorwa by’abantu badahwema kugerageza gutesha agaciro ibyagezweho na yo n’inkiko zayibanjirije. Bene ibyo bikorwa birimo nko guhakana jenoside, gushimagiza abantu bakoze ibyaha by’intambara n’ibivugwa ko amateka agomba kwandikwa bundi bushya. Yanibukije ko Repubulika ya Seribiya ikomeje kutubahiriza inshingano zayo zo gufata Petar Jojić na Vjerica Radeta. Yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’izo mbogamizi, kimwe mu bintu ashyize imbere ari uguhuriza hamwe umurage ntagereranywa w’Inkiko mpuzamahanga zidahoraho na IRMCT, kuwubungabunga no gukora ku buryo rubanda babasha kuwugeraho biboroheye kurushaho.
Mu gusoza, Perezida Gatti Santana yavuze ku cyiciro gikurikira cy’ibikorwa bya IRMCT, ashimangira intambwe ikomeye IRMCT imaze gutera ku byerekeranye no gutegura ejo hazaza hayo anavuga ko yiyemeje “gukomeza gushakisha uburyo bw’imikorere bushya, burushaho gutanga umusaruro no gufata ingamba za ngombwa zose kugira ngo IRMCT ikomeze itange musaruro ushimishije”.