Ishami Rishinzwe Ubushyinguranyandiko rya IRMCT ryakoresheje, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho, ihugurwa rigenewe abashakashatsi n’abakora mu rwego rw’amategeko bo mu Rwanda

Bureau du Greffier
Arusha
A collage of photos depicting participants on Zoom following the workshop and some slides from the presentation

Ku itariki ya 13 Kamena 2024, Ishami Rishinzwe Ubushyinguranyandiko ry’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (MARS/IRMCT) ryakoresheje, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho, ihugurwa abanyamategeko 20 baburana mu nkiko, bo mu Kigo cyo mu Rwanda cyitwa CERTA Foundation. Ihugurwa ryibanze ku buryo bwo kugera ku bushyinguranyandiko, bubitsemo amakuru menshi, bw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) na IRMCT no gushakamo amakuru umuntu anyuze ku rubuga rwa interinete: Ububiko bwa eregitoronike buhuriweho bw’inyandiko z’Urukiko (UCR).

Ihugurwa ryari rigamije kongerera abaryitabiriye ubushobozi bwo gushaka amakuru, basobanurirwa birambuye kandi mu bikorwa, uburyo bwo kugera ku nyandiko zishyinguye zitari ibanga. Mu by’ingenzi ihugurwa ryibanzeho harimo amakuru arambuye yerekeranye n’ubwoko bw’inyandiko ziri mu bushyinguranyandiko n’izo rubanda bashobora kugeraho banyuze ku rubuga rwa interinete rw’ububiko bwa eregitoronike. Abari mu ihugurwa bigishijwe uburyo bwo gushaka amakuru muri UCR umuntu akoresheje inzira zinyuranye kugira ngo agere ku makuru ashaka. Abari muri iryo hugurwa bigishijwe kandi ibyerekeranye n’izindi mbuga zakwifashishwa kugira ngo umuntu agere ku nyandiko ziterekeranye n’imanza, banasobanurirwa uburyo umuntu asaba MARS ubundi bufasha n’izindi nyandiko akoresheje fomu yo gusaba amakuru cyangwa akoresheje imeyiri.

Ikigo cya CERTA Foundation, cyashinzwe i Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2021, giharanira ko amatsinda y’abanyantege nke ahabwa ubutabera kandi abantu bo mu nzego z’ubutabera bakongererwa ubushobozi. Mu rwego rwo KWIBUKA30, CERTA Foundation irimo gutegura firime mbarankuru mu rwego rwo kwibuka abishwe no kuzirikana abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Kugera ku bushyinguranyandiko bwa TPIR bugizwe n’amajwi n’amashusho byafashwe, ibimenyetso gihamya byatanzwe mu manza, inyandikomvugo z’iburanisha n’izindi nyandiko ziri mu madosiye y’imanza bizatuma CERTA Foundation ikora firime, yo kwibuka abazize jenoside, irimo amakuru yuzuye kandi ya nyayo.

IRMCT izakomeza korohereza rubanda kugera ku bushyinguranyandiko bwayo inubahiriza Amabwiriza yerekeranye no kugera ku nyandiko zibitswe na IRMCT (MICT/17/Rev.1). Abashakashatsi n’abandi bantu babyifuza bashobora kwifashisha ibyo bintu biri mu bushyinguranyandiko mu bushakashatsi bwo mu rwego rw’uburezi, rw’amateka, rw’itangazamakuru n’urw’amategeko.

Ukeneye andi makuru cyangwa wifuza gusura ubushyinguranyandiko, reba paje y’ubushyinguranyandiko ku rubuga rwa interinete rwacu.