Perezida Agius yabonanye na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumye
Uyu munsi, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye na Nyakubahwa Ambasaderi Abdulla Shahid wo muri Repubulika ya Maldives, Perezida w’Inama ya 76 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ijambo ry’Abayobozi Bakuru ba IRMCT ku munsi wahariwe Ubutabera Mpanabyaha Mpuzamahanga
Ijambo ry’Abayobozi Bakuru ba IRMCT ku munsi wo kwibuka ku ncuro ya 26 Jenoside yabereye i Srebrenica
Perezida Agius yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, ku byerekeranye n’aho imirimo ya IRMCT igeze
Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ari i Lahe kandi hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho rituma abantu bavugana barebana kandi batari hamwe, ejo yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye Raporo ya 18 ku mirimo yakozwe na IRMCT.
Porokireri Brammertz mu butumwa bw’akazi i Kigali
Kuva ku itariki ya 26 kugera ku ya 30 Mata, Serge Brammertz, Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”), azaba ari mu ruzinduko i Kigali, mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura raporo asanzwe ageza ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye buri mezi atandatu.
Itangazo rya IRMCT ryerekeranye n’imikorere yayo mu gihe cy’icyorezo cya Koronavirusi
Kuva byakwemezwa ko hariho icyorezo cya Koronavirusi maze Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”) rugatanga itangazo ryo ku itariki ya 19 Werurwe 2020 ryerekeranye n’imikorere yarwo mu gihe cy’icyo cyorezo, IRMCT yakomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bigenda bihinduka muri buri gihugu ifitemo ishami n’ahandi ikorera imirimo yayo, ndetse no gukurikiza inama n’amabwiriza by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Ijambo abayobozi bakuru ba IRMCT bageneye Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda, 7 Mata 2021
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Abacamanza ndetse n’abakozi barwo bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka abagabo, abagore n’abana barenga ibihumbi 800 bishwe mu minsi ijana gusa. Twifatanyije nabo mu kuzirikana ububi bw’ivangura, urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside kandi twongeye kwiyemeza guharanira amahoro, ubwiyunge no gukumira jenoside.
Taasisi Ya Kimataifa Inayoshughulikia Masuala Yaliyosalia Ya Mahakama Za Makosa Ya Jinai (Mechanism)Yaomboleza Kifo Cha Rais Magufuli
Taasisi Ya Kimataifa Inayoshughulikia Masuala Yaliyosalia Ya Mahakama Za Makosa Ya Jinai (Mechanism) Yaomboleza kwa masikitiko kifo cha Mh Dk John Pombe Magufuli Rais wa Jamuhuri wa Muungano wa Tanzania kilichotokea Jumatano ,17 Machi 2021.Inapenda kuungana na jumuiya ya kimataifa katika kutoa salaam za dhati za rambi rambi kwa familia ya Rais Magufuli,Makamu wa Rais Tanzania Mh.Samia Suluhu Hassan, Serikali na Watanzania
Porokireri asoje ubutumwa bw’akazi i Kigali

Kuva ku itariki ya 30 Ugushyingo kugera ku ya 4 Ukuboza 2020, Serge Brammertz, Porokireri wa IRMCT, yari i Kigali mu butumwa bw’akazi, mu rwego rwo gutegura raporo isanzwe ishyikirizwa Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (UNSC) buri myaka ibiri.