Gerefiye Tambadou yasoje uruzinduko rw’akazi yakoreye bwa mbere i Dar es Salaam nka Gerefiye wa IRMCT

Mechanism Registrar, Mr. Abubacarr Tambadou and Honourable Palamagamba Kabudi, Minister of Foreign Affairs and East African Cooperation of Tanzania
Mechanism Registrar, Mr. Abubacarr Tambadou and Honourable Palamagamba Kabudi, Minister of Foreign Affairs and East African Cooperation of Tanzania

Bwana Abubacarr Tambadou, Gerefiye w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) yasoje, ku itariki ya 3 Ukuboza 2020, uruzinduko rw’akazi rwa mbere yagiriye i Dar es Salaam, nka Gerefiye wa IRMCT. Muri urwo ruzinduko, Gerefiye Tambadou yabonanye n’abayobozi bakuru bo muri Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, na bamwe mu badiporomate bahagaririye ibihugu byabo i Dar es Salaam.

Félicien Kabuga yitabye IRMCT bwa mbere

Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere mu Rubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga mu Rwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”) wabaye uyu munsi, ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2020, i Lahe, imbere y’Umucamanza Iain Bonomy (Umwongereza) ari na we Perezida w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo. Félicien Kabuga aregwa ibyaha birindwi bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Félicien Kabuga azitaba Urukiko bwa mbere ku itariki ya 11 Ugushyingo 2020: Ibisobanuro by’ingenzi n’amakuru y’ibanze ku rubanza

Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere mu Rubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga mu Rwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”) uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2020, saa munani z’amanywa, ku isaha y’i Lahe, mu cyumba cy’iburanisha cya IRMCT, ku Ishami ryayo ry’i Lahe, hashingiwe ku “Itegeko rishyiraho itariki yo kwitaba Urukiko bwa mbere”, ryatanzwe n’Umucamanza Iain Bonomy, ku itariki ya 8 Ugushyingo 2020.

Félicien Kabuga yashyikirijwe IRMCT

Uyu munsi, Félicien Kabuga yakuwe mu Bufaransa maze ashyikirizwa Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRCMT), i Lahe, nyuma y’imyaka irenga 22 yari amaze ashakishwa n’ubutabera. Azitaba Urukiko bwa mbere mu gihe gikwiye,  imbere y’Umucamanza w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwashyizweho kugira ngo ruzaburanishe urubanza rwe.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha mu ruzinduko rw’akazi i Kigali

Porokireri Serge Brammertz
Porokireri Serge Brammertz
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, Bwana Serge Brammertz, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali kuva ku itariki ya 25 Kanama kugeza ku itariki ya 3 Nzeri 2020. Ni rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye i Kigali kuva aho Felicien Kabuga afatiwe ku itariki ya 16 Gicurasi 2020.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashyize Bwana Abubacarr Marie Tambadou ku mwanya wa Gerefiye wa IRMCT

Mr. Abubacarr Marie Tambadou
Mr. Abubacarr Marie Tambadou
Uyu munsi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko yashyize Bwana Abubacarr Marie Tambadou w’Umunyagambiya ku mwanya wa Gerefiye mushya w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, akaba ashyizwe kuri uwo mwanya kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2020.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushyira Umucamanza Carmel Agius ku mwanya wa Perezida wa IRMCT kandi yongera manda z’Abacamanza ba IRMCT

Perezida Carmel Agius
Perezida Carmel Agius
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yongereye manda Umucamanza Carmel Agius ku mwanya wa Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), iyo manda ikaba itangira ku itariki ya 1 Nyakanga 2020 ikarangira ku ya 30 Kamena 2022.