IRMCT ihaye ikaze Umucamanza mushya washyizwe ku irisite y’Abacamanza bayo

IRMCT ishimishijwe no gutangaza ko Bwana António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yashyize Umucamanza Lydia N. Mugambe Ssali, ukomoka mu Gihugu cy’u Bugande, ku irisite y’Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT). Umucamanza Mugambe yakoze imyaka myinshi mu rwego rw’ubucamanza rw’u Bugande, aho yabaye Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire/Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga no mu Rukiko Rukuru.

Umushinjacyaha Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi

Umushinjacyaha Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi
UN Photo/Evan Schneider

Uyu munsi, Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi ku bijyanye n’ibikorwa by’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha Mukuru Brammertz yibanze ku bikorwa biherutse kuba nyuma yo gutanga raporo yanditse ku ya 15 Gicurasi 2023.

Uwari warahunze ubutabera Fulgence Kayishema Yafashwe

Ejo mu gicamunsi, Fulgence Kayishema – umwe mu bantu bashakishwaga cyane kubera ibyaha bya Jenoside – yarafashwe muri Paarl, South Africa mu gikorwa abashinzwe gukurikirana abahunze ubutabera mu biro bya Porokireri wa IRMCT bakoranye n’inzego zibishinzwe muri Afurika yËpfo

Kayishema araregwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bw’Abatutsi bagera kuri 2000 harimo abagore, abana  n’abantu bakuze kuri Kiriziya ya Nyange muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Yari yarahunze ubutabera kuva muri 2001.

Kunamira Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya

IRMCT iri mu kababaro kubera urupfu rw’Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya, ukomoka mu gihugu cy’u Bugande, wapfuye ku itariki ya 5 Mutarama 2023.

Bisabwe n’umuryango we, umurambo w’Umucamanza Ibanda-Nahamya uzashyirwa ku ishami rya IRMCT ry’i Lahe ku wa Kane, tariki ya 12 Mutarama 2023 hagati ya saa tanu na saa munani z’amanywa kugira ngo asezerweho bwa nyuma.

Umuhango wo gushyingura Umucamanza Ibanda-Nahamya uzaba nyuma mu gihugu akomokamo cy’u Bugande.

Perezida Gatti Santana, yakiriwe na Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzaniya

Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yakiriwe na Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya (Tanzaniya) mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu i Dar es Salaam. Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan yari kumwe na Nyakubahwa Ambasaderi Liberata Mulamula, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba na Dogiteri Damas D. Ndumbaro, Minisitiri Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yagize Umunyamerikakazi Anne McAuliffe deGuzman Umucamanza wa IRMCT

Umucamanza Margaret Anne deGuzman
Umucamanza Margaret Anne deGuzman

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yashyize Umucamanza Margaret Anne McAuliffe deGuzman, ukomoka muri Reta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku irisite y’Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), guhera ku itariki ya 22 Ukuboza 2021.

Perezida Gatti Santana yabonanye na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Uyu munsi, ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, i New York, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye na Perezida w’Imirimo y’inama ya 77 y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, Nyakubahwa Ambasaderi Csaba Kőrösi ukomoka mu gihugu cya Hongiriya.