IRMCT yifatanije n’abanyeshuri mu kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye

Mechanism Registrar Olufemi Elias and students from various international schools in Arusha.
Mechanism Registrar Olufemi Elias and students from various international schools in Arusha.

Uyu munsi, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwifatanije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye ku cyicaro cy’ishami ryarwo rikorera Arusha maze ruha ikaze abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga anyuranye ari Arusha. Uyu mwaka, insanganyamatsiko mu kwizihiza uwo munsi ni “ugukorera hamwe mu kurwanya ibyuka bihumanya (Greening the blue)” kandi yibanda ku ngamba Umuryango w’Abibumbye wiyemeje gufata zo kugabanya imyanda no gushishikariza abantu kurengera ibidukikije mu buryo burambye.  

Perezida Meron yagejeje raporo y’umwaka ya gatandatu ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Ejo, Perezida Theodor Meron yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumye (Inteko) raporo y’umwaka ya gatandatu y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), agaragaza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi IRMCT yakoze mu mirimo yayo muri uyu mwaka urangiye.

Itangazo ry’Ibiro bya Porokireri ku ifatwa ry’Abaregwa batanu ryabereye mu Rwanda

Ku itariki ya 3 Nzeri 2018, abayobozi b’u Rwanda bashyize mu bikorwa inyandiko zo gufata zatanzwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha maze bata muri yombi Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli. Abo bantu baregwa, uko ari batanu, bazoherezwa ku cyicaro cy’Ishami rya IRMCT rikorera Arusha muri Tanzaniya.

Ibyatangajwe na Perezida wa IRMCT nyuma y’uko Umucamanza Akay atongewe indi manda

Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Ku itariki ya 29 Kamena 2018, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongeye guha manda y’imyaka ibiri Abacamanza bose, uretse Umucamanza Aydin Sefa Akay wo mu gihugu cya Turukiya, bari kuri risite y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) basabaga kongerwa indi manda.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongeye kugena Umucamanza Theodor Meron kuba Perezida wa IRMCT, agena Umucamanza Carmel Agius nk’umusimbura we kandi yongera manda z’Abacamanza ba IRMCT

Umucamanza Carmel Agius
Umucamanza Carmel Agius

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongereye manda Umucamanza Theodor Meron ku mwanya wa Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ikaba itangira ku itariki ya 1 Nyakanga 2018 ikazarangira ku itariki ya 18 Mutarama 2019. Umucamanza Carmel Agius yagizwe Perezida wa IRMCT, manda ye ikazatangira ku itariki ya 19 Mutarama 2019 ikarangira ku itariki ya 30 Kamena 2020.

‘Haranira Gutera Imbere’: MICT yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2018

Students participating in the events marking the International Women's Day 2018 at the Mechanism's Arusha branch
Students participating in the events marking the International Women's Day 2018 at the Mechanism's Arusha branch

Uyu munsi Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu bikorwa binyuranye byabereye ku ishami ryarwo riri Arusha. Mu kuzirikana insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Haranira Gutera Imbere’, MICT yifatanyije n’amahanga mu kwizihiza uburenganzira bw’abagore, uburinganire n’ubutabera, hibandwa ku ikurikirana mu nkiko ry’ibikorwa by’urugomo n’ihohotera bishingiye ku gitsina byibasira abagore mu bihe by’intambara.

Intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba zasuye MICT

Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2018, intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) zasuye ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha
Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2018, intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) zasuye ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha

Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2018, intumwa z’Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) zasuye ibiro by’ishami rya MICT ry’Arusha. Izo ntumwa zo ku rwego rwo hejuru, zigizwe n’Abacamanza n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru b’urwo Rukiko, zari ziyobowe na Perezida warwo, Nyakubaha Umucamanza Jérôme Traoré.

Iburanisha ry’urubanza rwa Šešelj mu bujurire riteganyijwe ku itariki ya 13 Ukuboza 2017

Vojislav Šešelj
Vojislav Šešelj

Iburanisha ry’urubanza rwa Vojislav Šešelj mu bujurire rizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 13 Ukuboza 2017, saa saba z’amanywa, nk’uko biteganyijwe mu itegeko rishyiraho ingengabihe y’iburanisha ryatanzwe n’Urugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT).